Skip to main content

ISHUSHOW: IMPANGA SERIES, MAITRE NZOVU, THE HUSTLE SERIES || GUCANA INYUMA WILL SMITH N' UMUGORE WE





IMPANGA SERIES: IMPANGA NI FILM Y’ URUHEREREKANE IMAZE GUFATA IMITIMA YA BENSHI MURI IKI GIHE, IYI FILM NKUKO BYUMVIKANA MU IZINA RYAYO IKABA ARI FILM IVUGA KU MPANGA EBYIRI Z’ ABARI GUSA BADAHUJE IMICO N’ IMYITWARIRE DORE KO UMWE AFITE INDANGAGACI NZIMA AKABA ARI UMUKOBWA W’ UMUKOZI KDI UZI KUBANA NAHO IMPANGA YE IKABA IFITE IMITERERE ITANDUKANYE CYANE,
IYI FILM NKUKO CREDITS ZAYO ZIBIGARAGAZA IYI FILM YANDITSWE N’ UMWALI UZWI CYANE MURI FILM NYARWANDA ARI WE BAHAVU JANET USANASE UYU AKABA ASANZWE ARI UMUKINNYI WA FILM UKUNZWE CYANE HANO MURWANDA AKABA KDI ARI NAWE UKINA IZO MPANGA ZOMBI,
IYI FILM YAKANZE BENSHI BITEWE NA TECHNOLIGY IRIMO YO GUKORA IMPANGA IBYIRI ZIKINIRA HAMWE ABANTU BENSHI BAKABA BIBAZA NIBA KOKO BAHAVU YABA AFITE IMPANGA YE BAKINANA CG SE ARI TECHNOLOGY,
IBI NI IBITAVUGWA RUMWE KUKO IYI NI TECNOLOGY ISANZWE IKORWA MURI CINEMA AHANDI KU ISI IKABA ARI TECNOLOGY IZWI KU IZINA RYA CLONE AHO USHOBORA GUKORESHA UMUNTU UMWE ARIKO UKAMUKINISHAMO BENSHI GUSA MU RWANDA AKABA ATARI TECHNOLOGY IMENYEREWE CYANE NAHO TUYIZI SI MURI FILM,
BAMWE BAVUGAKO IBI NTAWABIGIRA IMPAMO KO ARI TECNOLOGY YAKORESHEJWE KUBERAKO AMWE MUMAZINA YEREKANWA Y’ABAKINNYE IYI FILM AGARAGAZA KO IZI MPANGA ZIKINA MURI YI FILM ZISHOBORA KUBA ARI IMPANGA KOKO ATARI UMUNTU UMWE KUKO ZIFITE AMAZINA ABIRI ATANDUKANYE,
YEWE N’ UMUYOBOZI WIYI FILM ARIWE FLERY LEGEND MURI INTERVIEW YAGIRANYE NA YAMBI TV AKABA YARABAYE NKUBYEMEZA  KO BAHAVU JANET ASHOBORA KUBA AFITE IMPANGA,
GUSA NANONE KDI IBI NABYO NTAWABIGIRA IMPAMO KUKO IYO USHISHOJE NEZA HARI AMWE MUMA SCE ACA AMARENGA KO MUGIHE IZI MPANGA ZAKINANAGA ZITABAGA ZIRI AHANTU HAMWE ARI NAHO BENSHI BASHOBORA GUHERA BAVUGA KO ARI YA TECHNOLOGY YA CLONE YAKORESHEJWE,
ACYO ABENSHI BAHURIZAHO CYO NI UKO ARI FILM IKOZE NEZA KDI IKORANYE UBUHANGA IKABA IFITE N’ INKURU IKURURIRA BENSHI KUYIREBA,
MUBIGANIRO BYACU BYUBUTAHA TUZATUMIRA ABAKORA IYI FILM BATUMARE AMATSIKO KUMPAKA ZOSE TUJYA
 IYI FILM RERO Y’ URUHEREREKANE IKABA IRI GUCA KURI YOUTUBE KURI CHANNEL YAYO BISE IMPANGA TV UBWO NDABARARITSE ABAKUNZI BA FILM NYARWANDA MWIHERE IJISHO.


REKA TUNYARUKIRE KURI FILM YA KABIRI YACIYE IBINTU ARIYO MAITRE NZOVU,
MAITRE NZOVU NI FILM IRI MUBWOKO BWA ACTION COMEDY IMAZE KUBICA BIGACIKA HANO MU RWANDA DORE KO IRIMO ABAKINNYI BAMAZE KUMENYEKANA CYANE MURI CINEMA NYARWANDA, AHA TWAVUGAMO NKA BAHIZI VENUSTE WAMENYEKANYE CYANE NKA NZOVU MURI FILM Y’ URUHEREREKANE YAKUNZWE CYANE HANO MU RWANDA YITWAGA HARANIRA KUBAHO GUSA IYO FILM IKABA YARAMENYEKANYE CYANE NKA KANYOMBYA IYI FILM IKABA YARAGIZE URUHARE RUNINI CYANE MUKUTUMURIKIRA ABANYARWENYA BATANDUKANYE HARIMO NUYU MUGABO BAHIZI VENUSTE CG SE NZOVU,
NYUMA Y’ IGIHE KIREKIRE NZOVU ATAGARAGARA IMBERE YA CAMERA AGARUTSE ARI MAITRE MUMIKINO NJYARUGAMBA ARI NAHO IZINA MAITRE NZOVU RIVA,
 IYI FILM YAKUNZWE MUNTANGIRIRO ZAYO UBWO YARI IKIRI COMEDY  CYANE GUSA NYUMA YAHO ABAYIKORA BAJE KOGERAMO IKIPE Y’ABASORE 3 BAKUNZWE CYANE KUBERA UBURYO BWABO BWIMIRWANIRE MURI FILM BAMENYEKANYEMO YAKUNZWE CYANE MU RWANDA YISWE THE LOOSER,
ABA BASORE NTABANDI NI UZA ISSA WAMENYEKANYE KU IZINA RYA TONTO MURI FILM THE LOOSER NYINE, UNDI NI ACHILE NAWE WAMENYEKANYE CYANE KUBERA IYI FILM YA THE LOOSER YAKINNYEMO HAKAZA NUWO BITA UKWIZAGIRA GASPARD GUSA UYU AZWI CYANE MURI KIGALI KU IZINA RYA SHITANI NAWE YAKUYE MURI IYO FILM YA THE LOOSER NUBU ABANTU BOSE AKABA ARI RYO BAMWITA,
NYUMA YUKO IYI KIPE YABA BASORE YIYONGEREYE MUBAKINNYI BA MAITRE NZOVU IYI FILM YIYONGEREYE ABAKUNZI KUBURYO BUGARAGARA,
NTITWAKWIBAGIRWA KUVUGA KDI KO KUGERA UBU IYO FILM NUBW IRI MUKINYARWANDA BAHISE BAYIHA UMUSORE NAWE UKUNZWE CYANE MURWANDA KUBERA GUSOBANURA FILM ARIWE ROCKY UBU AKABA ARI KUYIHA UTUNDI TURINGUSHYO TURI GUTUMA IRYOHA KURENZAHO,
KUGERA UBU RERO IYI FILM IKABA IGEZE KURI EPISODE YAYO YA GATANU GUSA ARIKO IKABA IFITE ABANTU BENSHI CYANE BAYIKURIKIYE  BADAHWEMA N KUYIGANIRA NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA BAVUGA UBURYO IYI FILM IBANEZEZA,
NIBA RERO UTARAYIREBA NAKUBWIRA KUYISHAKA UKARUHURA MUMUTWE CG E WABA USANZWE UYIREBA UTARAREBA FEPISODE YAYO YA GATANU NKAKUBWIRA NTI HARI IBYO URI GUCIKWA DORE KO EPSODE YA GATANU IHINDURA ISURA YOSE YIYI FILM

FILM YA NYUMA NDI BUBARARIKIRE NI FILM NSHYA NAYO NI URUHEREREKANE IYI FILM IKABA YITWA THE HUSTLE
IYI NI FILM IMAZE GUKORA URUJYA NUZA RWABANTU KUMBUGA NKORANYAMBAGA MUGIHE GITO CYANE IMAZE DORE KO MU IJORO RYAKEYE ARI BWO YASOHOYE EPISODE YAYO YA KABIRI
IYI FILM RERO IKABA IVUGA KUMWANA UBA WARATEWE INDA AKIRI MUTO AGAHATIRWA GUSHAKA UWAIMUTEYE BIKAZA KUMUVIRAMO GUKORERWA IHOTERWA RYA BURI MUNSI MURUSHAKO RWE GUSA AKAJYA AKORA IBISHOBOKA BYOSE NGO YITE KURI NYINA NDETSE NUMUHUNGU WE DORE KO ARI BO BANTU ABA ASIGARANYE GUSA MURI IBYO BISHOBOKA BYOSE YAKORAGA AZA KWISANGA YAGUYE MUMAKOSA BIKAMUSABA GUSHIKAMA AGAHANGANA,
IYI FILM KDI URETSE INKURU MUSUMBAZOSE IFITE ITUMA ABANTU BAMAZE KUYIBENGUKA ARI BENSHI HIYONGERAHO NO KUBA IFITE ABAKINNYI B’ INDAKEMWA BARIMO BAZONGERE ROSINE HAKIYONGERAMO NABABASORE TWAVUZE BARI KUBICA BIGACIKA BARIMO UZA ISSA TONTO, BARIMO ACHILE NDETSE NA UKWIZAGIRA GASPARD MUZI MWESE NKA SHITANI,
URETSE ABO KDI IYI FILM FILM IGARAGARAMO ABANDI BAKINNYI NKA NTEZIRYAYO CYPRIEN BRUNO UNAGARAGARA MURI FILM TWAVUZE HARUGURU Y’ IMPANGA NDETSE NABANDI BENSHI



AMAKURU AMAZE IGIHE ACICIKANA MURI IKI CYUMWERU NI AYUKO UMUKINNYI WA FILM AKABA N’ UMUYOBOZI W’ IKIGANIRO GICA KURI FACEBOOK CYITWA “RED TABLE TALK “ UYU NTAWUNDI NI JADA PINKET SMITH AKABA ARI UMUGORE W’ UMUKINNYI WA FILM WICYAMAMARE ARIWE WILL SMITH BIVUGWA KO YABA YARARYAMANYE N’ UMURIRIMBYI AUGUSTIN ALSINA MUGIHE YARI UMUGORE WA WILL SMITH, IBI BYAVUZWE NA AUGUSTIN ALSINA UBWE MUKIGANIRO YAGIRANYE N’ UMUNYAMAKURU ANGELA YEE WO MUKIGANIRO THE BREAKFAST CLUB,
MURI IKI KIGANIRO ANGELA YEE YABAJIJE ALSINA IBYAMUVUZWEHO WE NA JADA PINKET KUKO SI UBWA MBERE BIVUZWE GUSA BYARI BYARAFASHWE NK’ IBIHUHA KUKO ALSINA UBWE YARI YARABIHAKANYE GUSA KURI IYI NSHURO YARERUYE AVUGA KO YABAYE MURUKUNDO RW’ IGIHE KIREREKIRE NA JADA PINKET SMITH NDETSE KO BYAMUKOMEREKEJE CYANE AMAZE KUJYENDA, ALSINA KDI YONGEYE HO KO ATACIYE INYUMA WILL SMITH NGO KUKO WE ALSINA UBWE NA WILL SMITH BARICAYE BABIGANIRAHO NDETSE WILL SMITH AMUHA UMUGISHA WO KURYAMANA N’UMUGORE WE (EMOJI ITANGAYE)!
UMWAKA USHIZE AUGISTIN ALSINA YASOHOYE INDIRIMBO YISE “NUNYA” IYI NDIRIMBO YAYIKOREYE AMASHUSHO ASHUSHANYIJE AHO ABA AMEZE NKURI KWANDIKIRANA MURI MESSAGE N’ UMUKOBWA UBA WITWA “KOREN” MURI TELEPHONE, IRUHANDE RWIZINA RYUYU MUKOBWA HABA HARIHO EMOJI Y’ UMUTIMA UMANYUTSE, ABENSHI BAVUGA KO IYI NDIRIMBO YABWIRAGA JADA PINKET SMITH, AHA NAHITA MBIBUTSA KO AMAZINA YOSE YA JADA  PINKET ARI “JADA KOREN PINKETT SMITH” MURI IYI NDIRIMBO ABA ARI KUBWIYA UWO MUKOBWA “KOREN” KO NYUMA YUKO AGIYE YABNYE UNDI KDI KO IBYO BAKORANA CG SE IBYO AMUKORERA BITAMUREBA, MURI IYI NDIRIMBO KANDI HARI AHO AVUGA NGO “YOU’RE JUST AN ACTRESS PUTTING ON A SHOW CAUSE YOU DON’T WANT THE WORD TO KNOW” AHITA YONGERAHO N’IFOTO YA GIF YA JADA PINKET SMITH, AHA WENDA MUKINYARWANDA TWAVUGAKO YAMUBWIRA ATI “URI UMUKINNYI WA FILM UBA UYOBYA UBURARI KUKO UDASHAKA KO ISI IBIMENYA” IBI RERO NUBWO ALSINA YABIHAKANAGA MBERE UBU YASHYIZE BYOSE ARABYERURA,
GUSA KUGERA UBU YABA JADA PINKET SMITH CG WILL SMITH NTA NUMWE URAGIRA ICYO AVUGA KURI IBYO BYAVUZWE NA ALSINA, IYI NKURU IKIGARAGARA NI UKO NTAHO IRI BUJYE KUGEZA UBWO ABA BOMBI BAGIZE ICYO BAVUGA GUSA JADA PINKET SMITH YIJEJE ABAFANA BE KO AZIGANIRIZA MUKIGANIRO CYE “RED TABLE TALK” REKA TWIZERE KO NABYO AZABIVUGAHO

Comments

Popular posts from this blog

Duda Ubwonko Na Cunga Umuntu Nizo Nzoga Zigezweho Inaha I Gikondo || Baradusekeje Turumirwa

NATACHA NDAHIRO, LOVE IS MY SIN, GUKINA YAMBAYE UBUSA, ABANTU BABIFATE N...

UMUNYARWANDA UMAZE GUKINA FILM 9 MPUZAMAHANGA HARIMO NIZA HOLLYWOOD KENNEDY MAZIMPAKA

Kennedy Mpazimpaka ni umwe mubanyarwanda bamaze igihe kinini mu uruganda rwa cinema akaba amaze gukina film zigera ku 9 mpuzamahanga ndetse kuri we avuga ko film ndetse n' ikinamico amaze gukina atibuka umubare, ibyo Kennedy yabivuze mukiganiro kirambuye yagiranye na Rukundo Paru umunyamakuru wa cinema nukunda ikiganiro twagiranye ukore subscribe ujye ubona ibiganiro nkorana nabakinyi ba film, kora like ubundi unayisangize nabandi, nkurikira kuri Intagram, Twitter, Facebook @rukundoparu kunda Facebook page yacu PARU Productions​ ubundi usure uru rubuga https://paruproductions.blogspot.com/ kenshi kugirango ujye umenya amakuru menshi yabakinnyi ba Film ndetse na film ukunda