THE HUSTLE ni film y'uruhererekane y' abanyarwanda yavuye kugitekerezo cy' umukinnyi wa film uzwi cyane mu Rwanda ari we BAZONGERE Rosine, ikaba ari film ivuga ku ihohoterwa ribera mungo, ikanavuga kubibazo biterwa n'inda zitateganyijwe, iyi film kdi igaruka kubiyobyabwenge murubyiruko nibindi byinshi, ikaba yarayobowe nuwitwa ADRIAN KOWI nawe usanzwe uzwi mukuyobora film zuruhererekane aha twavuga nkiyo yamenyekanyeho cyane yitwa VIRUNGA SCHOOL. iyi film ikaba imaze kuba kimomo kuva umunsi wambere bashyira hanze amashusho ayamamaza dore ko byakozwe muburyo buryo butangaje bwo gutera amatsiko abafana bagatangira kuyivugaho kugeza igihe video yerekana incamacye zayo (Trailer) yagiriye hanze aribwo yaba abakinnyi ndetse n' ikipe yose yakoze iyi film nabo bagize icyo bavuga kuri iki gihangano. AMAFOTO YASHYIZWE HANZE MBERE YEREKANAGA BAZONGERE ROSINE YAKOZE UBUKWE AYA MAFOTO YEREKANAGA BAZONGERE ROSINE NA BRUNO BAKOZE UBUKWE BRUNO wakinnye ari umugabo wa BAZONGERE R...